Abanyeshuri 120 bo muri Kaminuza ya Kepler bahawe impamyabumenyi za Kaminuza

| Kepler

 

 

Abanyeshuri 120 biga muri Kaminuza ya Kepler, ishami rya Kigali bahawe impamyabumenyi, 18 muri bo bahawe iz’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza abandi iz’icyiciro cya Mbere .

Uyu muhango wabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Ukuboza 2016, ku cyicaro cy’iyi kaminuza giherereye mu Murenge wa Kimironko, mu Karere ka Gasabo.

Ni ku nshuro ya kabiri, iyi Kaminuza itanga impamyabumenyi muri uyu mwaka kuko abanyeshuri 46 bari bazihawe mu kwezi kwa Gatandatu.

Chistine Clerkin, Umuyobozi wa kaminuza ya SNHU(South New Humpshine) yo muri Amerika ifitanye imikoranire na Kepler, yashimiye abanyeshuri imyitwarire yabo anabasaba kuzayikomeraho mu buzima busanzwe bagamije kubaka igihugu.

Ati “Mwaritanze bihagije, ni yo mpamvu muhawe izi mpamyabumenyi. Imico mwagaragaje muzayikomezanye mu yindi mirimo mugiye gukora kimwe n’abagiye gukomeza ikindi cyiciro. Muzayikomezanye ibafashe kubaka igihugu.”

Cyuzuzo Pasteur umwe mu bahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza, mu ishami ryo kumenyekenisha ibikorwa, ashimira iyi kaminuza ku bushobozi n’ubumenyi yabahaye, ku buryo barangiza bari ku rwego rumwe n’abiga mu mashami yayo ari muri Amerika.

Ati “Hari abatabasha kwiga kubera ubushobozi buke. Kepler yadutoranyije nk’abana batishoboye tubasha kwiga, ubu twigira mu Rwanda ku rwego rumwe n’urw’abiga muri Kaminuza ya New Humpshire yo muri Amerika; ubu dushobora guhangana ku isoko ry’umurimo n’abayirangijemo kimwe n’abandi.”

Kepler, ni Kaminuza y’Abanyamerika ikorera mu Rwanda, ifasha abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye kubona amahirwe yo kwiga Kaminuza ikabaha n’ubundi bufasha mu buryo bw’ibikenerwa ku ishuri.

Yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2013 ifite abanyeshuri 50, ubu ifite abasaga 420 biga mu mashami atandukanye.